Welcome to RIRIMBA Lyrics!

Meet the Author

Ut eleifend tortor aliquet, fringilla nunc non, consectetur magna. Suspendisse potenti.

Looking for something?

Subscribe to RIRIMBA Lyrics!

Receive the latest posts by email. Just enter your email below if you want to subscribe!

Tuesday, June 10, 2014

AKAGEZI KA MUSHOROZA By Mani Martin

Cyera za Enterinete zitaraza, Hambere aha za Telefoni zitaragera i Rwanda,
Iwabo w'abantu bagituma abana bakambuka utugezi bajyanye ubutumwa,
Ukagenda wigengesereye buhoro buhoro wuo, ngo hato udasamara ugata impanuro
za Mama na Masenge,

Hakurya ya Ntura mu Kagarama aho nakiniye iby'abana, ku KAGEZI KA MUSHOROZA ku nzira ijya kwa Mama wacu, nkumbuye kukambuka yoyoyoyoyo!

{ Chorus:}
MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka
MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka Yoyoyo!

MUSHOROZA cyambu cyambutsa abagana i Biguzi iwabo
w'abanyamurava

MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka
MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka Yoyoyo!

Cyera ubuntu bukirangwa iw'abantu, kwa Sogokuru hakitwa kwa Mukundabantu
nyogokuru akagira ibyo atanga n'ibyo araza, abana bagitera imbabazi ubareba wese,

uwariraga bamushyiraga ku rutugu bamuhoza, bakamwiyerekera urya mukororombya, wabaga washokeye mu kagezi ka MUSHOROZA mamayo!
Nkumbuye kukambuka yoyoyoyoyo!

{ Chorus:}
MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka
MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka Yoyoyo!

MUSHOROZA wambuka ugana i Bushenge na Gafunzo Mama yooo!

MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka
MUSHOROZA MUSHOROZA we, nkumbuye kukwambuka Yoyoyo!

Aya yoyoyo, aya yoyoyo,ayalema aya yowuyowuyoyo, ayayoyoyo
Aya yowuyowuyoyo, aya yoyoyo ,aya yoyoyoyoyoyo, aya yoyoyo
Ayayowuyowuyoyoyoooo!

{ Bridge}
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, Ku KAGEZI KA MUSHOROZA
mushoroza mushoroza we
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, Nahasanze agakecuru
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, kari gatetse indofanyo
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, ye ndagasaba karanyima
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, uuuuh! ndagasaba karanyima yoyoyoyo
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, kati mwana wanjye ndabona ufite amaboko
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, kati fata isuka uhinge amasaka mwana wanjye
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, mu gishanga cya Gikombe na Mugohe yoyo!
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, ku kagezi ka Mushoroza mamayoyoyo
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA, Yebaba ayimama yemama yoma!
Ku KAGEZI KA MUSHOROZA

Aya yoyoyo, Aya yoyoyo ,ayaleiyele iyele hale hale haiye, Aya yoyoyo
aya yo yo yoyoyo ,Aya yoyoyo,
ayayaya welelegwebule, Aya yoyoyo
aya yoyowuyowuyo, Aya yoyoyo

Aya yowuyoyo, aya yoyoyo, ayalema yowuyowuyoyoyo, aya yoyoyo
aayayoyoyuyoyo, aya yoyoyo,
aayayaawyouyo Aya yoyoyo
aya yowuyowuyoyoyooooo!


UMVA INDIRIMBO

0 comments:

Post a Comment

VIDEO Lyrics

RWANDAN Culture And Traditions