Welcome to RIRIMBA Lyrics!

Meet the Author

Ut eleifend tortor aliquet, fringilla nunc non, consectetur magna. Suspendisse potenti.

Looking for something?

Subscribe to RIRIMBA Lyrics!

Receive the latest posts by email. Just enter your email below if you want to subscribe!

Monday, June 23, 2014

NDAMBUTSE by Auddy Kelly

Verse1. 
 
Mana yanjye
wagendanaga nanjye
ko ntakubona, wagiye he?
Ese, ninjye wahemutse
cyangwa uri kungerageza?
Ese, ninjye ubangamiye iyi si
Cyangwa  irandambiwe?
Bisa nkaho ndi mu Nyanja
simbona iherezo kandi ndahangayitse
mfite ubwoba hahaha sinkubona?
Gusa nimba unyumva, ongera kwizera kwanjye,
wumve iri sengesho… 

                    Chorus:
                    Ndambutse nubw’imiraba n’umuhengeri ari byinshi
                    Mana we umutiima wanjye urahangayitse bihagije,
                    NDAMBUTSE eeh…
                    NDAMBUTSE eeh ..
                    NDAMBUTSE!

 Verse2.

Nyuma yo gusenga numva ijwi rinyongorera riti
“Kwizera kwawe kurihe?
 erega amahoro isi itanga ntayoo…
 nubwo wigaragaza nk’umunyamahoro kandi umutima warashengutse,
 ariko amahoro ntanga ava imbere mu mutima agasesekara ninyuma ku mubiri,
 Humura mwana wanjye imigambi yanjye nimyiza kuri wowe,
 ibiguteye ubwoba ndabibona
 ntago ncecetse ahubwo ndi kukurinda nkimara kumva iryo jwi,
 umutima wanjye warurutse,
 ntangazwa cyane n’urukundo rw’Imana sinabona uko ndusobanura!!,
Gusa nimba unyumva, ongera kwizera kwanjye,
wumve iri sengesho… 

                                 Chorus:
                    Ndambutse nubw’imiraba n’umuhengeri ari byinshi
                    Mana we umutiima wanjye urahangayitse bihagije,
                    NDAMBUTSE eeh…
                    NDAMBUTSE eeh ..
                    NDAMBUTSE!


Iyuuuu.. hahirwa ubanza Imana muby’akora,
niyo rufungo rw’inzugi zose
yarivugiye ati nunshaka uzambona,
nukomanga uzakingurirwa,
numpamagara nzitaba….
Njye Nda mbu tse
                                    Chorus:
                    Ndambutse nubw’imiraba n’umuhengeri ari byinshi
                    Mana we umutiima wanjye urahangayitse bihagije,
                    NDAMBUTSE eeh…
                    NDAMBUTSE eeh ..
                    NDAMBUTSE!

umva Indirimbo

0 comments:

Post a Comment

VIDEO Lyrics

RWANDAN Culture And Traditions