Welcome to RIRIMBA Lyrics!

Meet the Author

Ut eleifend tortor aliquet, fringilla nunc non, consectetur magna. Suspendisse potenti.

Looking for something?

Subscribe to RIRIMBA Lyrics!

Receive the latest posts by email. Just enter your email below if you want to subscribe!

Saturday, June 27, 2015

Mwungeri By Butera Knowless

[Chorus:]
Twabyirukanye nk’impanga twaruhanye uwakavuna
ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore
uranyigaritse

[Verse1]
Iminsi myiza y’ubuto bwacu
Abatuzi batwita utunyoni twiza
kubw’urukundo twari tuje
yacaga amarenga y’ubudasaza
abatubonye mu ma byiruka
birangora ku bumvisha
ko burya namennye mpinga
ijoro rijimije
Umunsi urwacu rubaye impamo
rugira akatwambika n’uruyanjye
tukagira abana ibitsina byombi
tugatera intambwe izira gutsikira
sinarinziko burya wasohoka urwawe
ugakurikira indoro n’ikimero cya bato
mwungeri wee
[Chorus:]
Twabyirukanye nk’impanga twaruhanye uwakavuna
ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore
uranyigaritse



[Verse2]
Twarahiriwe n’butunzi amata iwacu avuna imitozo
Gusa ariko amahoro turayarumbya nari karabo keza
nyuma unyita amazina azinura
nibiteye kabiri inkoni irarisha uko imyaka ishize
ndetse n’indi igataha ntegereza rwego ngo uhinduke umwezi
ikibunda kiranga kiba igitazi
Naroye hirya mpabura impamba
numva induru inyuhura impinda
impunza kumva amajwi y’impunda ahanitse
nkandi nitwa rugori rwera

[Chorus:]
Twabyirukanye nk’impanga twaruhanye uwakavuna
ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore
uranyigaritse




0 comments:

Post a Comment

VIDEO Lyrics

RWANDAN Culture And Traditions