Welcome to RIRIMBA Lyrics!

Meet the Author

Ut eleifend tortor aliquet, fringilla nunc non, consectetur magna. Suspendisse potenti.

Looking for something?

Subscribe to RIRIMBA Lyrics!

Receive the latest posts by email. Just enter your email below if you want to subscribe!

Wednesday, December 23, 2015

Ntabwo Mbyicuza By Oda Paccy

YOOO
Return of HER MAJESTY
PACCY

[Chorus]
Sinahindura uburyo ibintu mbibonamo
Umutima wanjye ntuzigera wicuza
Ohh oh oh oh oh oh NTABWO MBYICUZA *2

[Verse 1]
Ndi mu nzira ngenda,kimwe nk’abandi ntumbereye aho ngana
Sinitaye ku babuze umukoro bagenzwa na twinshi sindi umwe mwamenye.
Nje gutarura ibyanjye byazimiye , byanyazwe
N’abigize abami,bakayobya abanjye,bakanduza byinshi ,bagasenya byinshi bakavuma utavumwa.
Wenda ntibari bazi aho bizagera
Bamwe bumvaga  ko wenda urupfu arirwo ruzaba igisubizo
LOOK AT ME NOW!!
Wumvaga ntazakura
Naguhaye hit ubura ubwenge uti NTABWO MBYICUZA
I can’t sleep( noooo!!!)
I’m working hard
Kuko abanzi banjye baryamiye amajanja.
Abanjye nasize ndabazi,niba utari umwe muri bo have sigaho ubwo ntitujyana.
Nutema igiti ukibagirwa  kurandura imizi yacyo
Uzitege  ko nigishibuka cyizasandaza byinshi
Ndi undi wundi,si ndi umwe wa kera
C’mon hhhahhahahhha yeah

[Chorus]
Sinahindura uburyo ibintu mbibonamo
Umutima wanjye ntuzigera wicuza
Ohh oh oh oh oh oh NTABWO MBYICUZA *2

[Verse 2]
Hari ibyo mbona  nkabirebesha amaso nkahitamo kwinumira
Nti  wenda hari ubwo bazafunguka ,bakava mu buyobe
Iyi nzu ni nini hari abayibamo bibwira ko bazi ibiyirimo
Nyamara hari abari hanze yayo bazi byose
Hari abambona nk’igitambambuga kitazi ibyo gishaka
Nyamara ntibazi neza impamvu nisanze ahangaha
Hari kera bacyidushyiramo imigozi bagenda bakurura
Ubu twamenye ubwenge ducanye ku maso,
Nta mwanya w’impfabusa.
Nibazaga impamvu abenshi muri mwe mwayobye
Ibibi mukabyita ibyiza kumbi babibahaye ku gahato
Muhumure icyabuze cyagarutse  , nta buyobe
impamvu yanjyanye niyo ingaruye nanze icyayobya abanjye.
Nutema igiti ukibagirwa  kurandura imizi yacyo
Uzitege  ko nigishibuka cyizasandaza byinshi
Ndi undi wundi,si ndi umwe wa kera
C’mon hhhahhahahhha yeah

[Chorus]
Sinahindura uburyo ibintu mbibonamo
Umutima wanjye ntuzigera wicuza
Ohh oh oh oh oh oh NTABWO MBYICUZA *2

[Bridge]
Wibazaga amaherezo yanjye
Wibwiraga ko nzahera burundu
Yeahhhh yaeah yeah

[Chorus]
Sinahindura uburyo ibintu mbibonamo
Umutima wanjye ntuzigera wicuza
Ohh oh oh oh oh oh NTABWO MBYICUZA *2

0 comments:

Post a Comment

VIDEO Lyrics

RWANDAN Culture And Traditions