Intro
Abubu,
abubu, njye baranyobeye
Abubu,
abubu… pastor P, respect man
Verse 1
Amagambo,
amashyari, ko mbona byugarije abantu
Uca aha, waca aha, ugasanga ni bla bla bla
Buri muntu kwisi afite uko abayeho
Ariko ugasanga abantu bamwihaye
Ese ko ibintu byose ko mbona byajemo amashyari
Ibintu byiza ntibibonwa habonwa ibibi
Wabaufite umugore wikundira bati ziriya ni inzaratsi
Waba wahinduriwe imirimo bati kiriya ni ikimenyane
Chorus
Wambara agashati keza, agakweto keza bakanungunika
Waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe
Abubu bavunwa n'ubusa. Reka mbareke nibyinire
Kanze sha, kanze nibyinire. Ubuzima burya ni bugufi (X2)
Verse 2
Uba wagiye
gusenga bati uriya arishushanya
Waba
utagiye gusenga bati uriya yarapagannye
Wakora iki
(ehe!) ngo ubabuze kuvuga (abantu)
Ntanakimwe,
ahubwo ikorere…(uhmm yeah)
Urukundo
rwarashize inshuti zabaye nke
Ntawe
mwabana kabiri ntacyo agukuraho
Icyo
twibagirwa ni kimwe, abantu barakenerana
Burya
kubaho ni ukubana ntawumenya aho bwira ageze
Chorus
mureke twibyinire maama (reka isyari) tureke ishari maama (reka ishari)
Njye reka
nibyinire maama (reka isyari) sinkund' ishyari maama (reka isyari) (X2)
Abubu…
Abubu…
Wambaraaa
Chorus
Abubu,
abubu, ntibagira gushima (abubu)
Abubu,
abubu, njye baranyobeye (abubu)
Abubu,
abubu, abubu wee!! (abubu)
abubu wee!!,
abubu wee!! (abubu)
Abubu…
(X4)
0 comments:
Post a Comment