Welcome to RIRIMBA Lyrics!

Meet the Author

Ut eleifend tortor aliquet, fringilla nunc non, consectetur magna. Suspendisse potenti.

Looking for something?

Subscribe to RIRIMBA Lyrics!

Receive the latest posts by email. Just enter your email below if you want to subscribe!

Wednesday, August 5, 2015

Arirarira By Dany Vumbi

[Chorus]
Arirarira mureke atazatuma urira ngwino
Nguhoze amarira nyabusa
Kuko ndamuzi cyane arirarira

[Verse 1]
Harya ngo umuore utiraririye ntarongora inkumi
Iby'uyunguyu byo birakabije birenze urugero
Ngo yoga magazi mu biyaga inzuzi n'imigezi
Kandi n'amazi ateretse mu ibase amutera ubwoba
Muveho mureke iyizire twijyanire
Ibyo avuga ntukabyumve arirarira
Niwowe wenyine utamuzi twe twaramumenye
Arirarira arirarira
Ujye utinya ikivuzwe n'abantu!

[Chorus]
Arirarira mureke atazatuma urira ngwino
Nguhoze amarira nyabusa
Kuko ndamuzi cyane arirarira

[Verse 2]
Njyewe narumiwe akubwira ukuntu
Iby'isi yose ari ibye akubeshya
Nawe ukabyemera ukidundadunda
Wumva ko waguye ahashashe
Arakubeshya aba agirango
Akwiyegereze kuko burya arirarira
Arakuryarya hindukira vuba
Umutere umugongo uze nkwihoreze
Ibyo avuga ntukabyumve arirarira
Niwowe wenyine utamuzi twe twaramumenye
Arirarira arirarira
Ujye utinya ikivuzwe n'abantu!

[Chorus]
Arirarira mureke atazatuma urira ngwino
Nguhoze amarira nyabusa
Kuko ndamuzi cyane arirarira

[Verse 3]
Ibitirano ntibimara imbeho urabizi
Yirirwa yiruka imisozi
Akubwira ko ari umukozi
Byose ntabyo uzi
Ubukire kuri we ni inzozi
Azatuma wishyira mu kagozi
Ibinyomabye ni nk'uburozi
Ngwino nkwihoreze mama
Ngwino mugukize

[Chorus]
Arirarira mureke atazatuma urira ngwino
Nguhoze amarira nyabusa
Kuko ndamuzi cyane arirarira


Copy Right: Arirarira by DANY Vumbi

0 comments:

Post a Comment

VIDEO Lyrics

RWANDAN Culture And Traditions