[Verse 1]
Ntabwo agisoma, akubita 
Ku munwa ubundi agahita agotomera! 
Gulugulu gulugulu... 
Ijisho, ryarahiye 
Imbere ye imodoka zirahagarara, 
Gulugulu gulugulu... 
Umuhogo, Waciwe imikokwe
n\'umuvuduko 
w'ibisukika 
Ayi!! Aya aya yayayayayaya.... 
Ikinyobwa yanga ku isi ni kimwe 
Ni amazi ya robine 
Gulugulu gulugulu... 
Icyaka cyamubanye icyorezo 
Nabuze amaherezo 
Aya ya yayayayayaya.... 
[Chorus]
Uyu nguyuuuuuu, bagenzi banjye 
(Bagenzi banjye) 
Ni Umusinzi ariko ni uwacu 
( Burya ni uwacu) 
Yaraborewe ariko ni uwacu 
(Ariko ni uwacu) 
Ntitukamutererane kuko ni Uwacu 
(Niko tumutunze) 
Ni umunywi wacu 
(Tumutware mpola mpola ni uwacu) 
Ni Umunywi wacu 
(Tumutware gake gake ni uwacu) 
Ni umunywi wacu 
Iye ye ye ye ye..... 
 [Verse 2]
Ntanywa ubwoko 
Kandi kuri we ngo kuzivanga yumva
ari toto 
Gulugulu gulugulu..... 
Umubavu ahorana , 
Ni umufuke iyo umwegereye uhita
usinda 
Gulugulu gulugulu..... 
Niba ushaka ko muhuza urugwiro 
Imeneho inzoga! Aho yanagusoma 
Naho ushaka ko mucana umubano 
Wamwima umusemburo 
Ukamuha imitobe!!! Yeeeeee...! 
[Chorus]
 [Verse 3]
Ntitumuhane, ni umuntu wacu 
Tumutware gahoro gahoro 
Gulugulu gulugulu.... 
Dore ejo bundi, Yakerewe ku kazi 
Bati boss aragushaka 
Nawe arasubiza ati 
\"Ba rubebe abo baba biba 
Ni mube mubandinze 
(Gulugulu gulugulu...) 
Nta nyinya nakwereka uwo boss 
Na mucoma namukwepye" 
Yari azi ko akiri mu kabare 
[Chorus]
Uyu nguyuuuuuu, bagenzi banjye 
(Bagenzi banjye) 
Ni Umusinzi ariko ni uwacu 
( Burya ni uwacu) 
Yaraborewe ariko ni uwacu 
(Ariko ni uwacu) 
Ntitukamutererane kuko ni Uwacu 
(Niko tumutunze) 
Ni umunywi wacu 
(Tumutware mpola mpola ni uwacu) 
Ni Umunywi wacu 
(Tumutware gake gake ni uwacu) 
Ni umunywi wacu 
Iye ye ye ye ye..... 


0 comments:
Post a Comment